You are currently viewing INGINGO Z’INGENZI ZITAWEHO MU KUVUGURURA ITEGEKO SHINGIRO N’ITEGEKO NGENGAMIKORERE BY’ISHYAKA P.S.D.

INGINGO Z’INGENZI ZITAWEHO MU KUVUGURURA ITEGEKO SHINGIRO N’ITEGEKO NGENGAMIKORERE BY’ISHYAKA P.S.D.

MU KUVUGURURA ITEGEKO SHINGIRO RY’ISHYAKA P.S.D. HASHINGIWE KURI IZI MPAMVU ZIKURIKIRA :

1. Guhuza Itegeko Shingiro ry’Ishyaka n’Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyepolitiki ;

2. Kuvugurura ingingo zimwe na zimwe zari zikeneye gusubirwamo kubera impamvu zinyuranye ;

3. Kwandika Itegeko Shingiro ry’Ishyaka ku buryo bujyanye n’imyandikire myiza y’amategeko mu Gihugu.

MU KUVUGURURA ITEGEKO NGENGAMIKORERE RY’ISHYAKA P.S.D. HAGENDEWE KURI IBI BIKURIKIRA :

1. Gusobanura neza ibitaravuzwe mu ngingo zo mu Itegeko Shingiro ;

2. Kwerekana uko inzego zose z’Ishyaka kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku Mudugudu zikora : uko inama zitumizwa, igihe zitumirizwa, uko ziyoborwa, uko ibyemezo bifatwa n’uko raporo zitangwa ;

3. Kwerekana neza inshingano zaburi rwego na buri muyobozi w’Ishyaka ku rwego urwo ari rwo rwose ;

4. Gusobanura uko amatora akorwa, gutanga kandidatire no kwiyamamaza ;

5. Kwerekana imikorere y’Ubunyamabanga Buhoraho bw’Ishyaka n’inshingano za buri mukozi ;

6 – Kwerekana imikorere ya Komite ishinzwe imikorere y’Ishyaka n’imyitwarire y’abayoboke kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Umudugudu.

Leave a Reply