I New Delhi – Nyakubahwa Anastase Murekezi yakirwa n’Umuyobozi w’u Buhinde, Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.
Tariki ya 29 Ukwakira 2015, I New Delhi mu Buhinde, Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Anastase Murekezi yitabiriye inama ihuza u Buhinde n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Afurika.
Muri iyi nama abayitabiriye baganiriye ku mahirwe impande zombi zakungukira mu mikoranire, aho u Buhinde bushaka kwagura ibikorwa by’ishoramali muri Afurika.
Igihugu cy’u Buhinde; mu ishoramali ku mugabane wa Afurika, kiri ku mwanya wa kane nyuma y’u Bushinwa, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Muri iyi nama u Buhinde bwemereye Afurika inguzanyo ya Miliyari 10 z’amadorali mu myaka itanu iri imbere, ndetse u Buhinde bwemeye n’imfashanyo ya miliyoni 600 z’amadorali, aho miliyoni 100 zizajya mu kigega cy’Iterambere ry’u Buhinde na Afurika, miliyoni 10 zizajya mu kigega cyita ku buzima mu Buhinde na Afurika, hamwe na buruse 50 000 zigenewe abanyeshuri bo muri Afurika mu myaka itanu.
Bivugwa ko muri ino minsi u Buhinde burigushaka amajwi mu bihugu 54 bya Afurika kugira ngo u Buhinde nabwo bubone icyicaro gihoraho mu kanama gashinzwe amahoro ku isi (UNSC) k’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Umuyobozi w’u Buhinde Narendra Modi asuhuza abitabiriye inama