Kuwa 27 Nzeli 2015, Perezida w’Ishyaka PSD Nyakubahwa Dr. Vincent BIRUTA yitabiriye inama yahuje abayoboke b’ishyaka PSD bo mu ntara y’Amajyepfo. Iyi nama kandi yitabiriwe n’abanyacyubahiro (abayoboke b’imena ba PSD) batandukanye barimwo na Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa Anastase MUREKEZI.
Nyakubahwa Perezida w’Ishyaka PSD atangiza iyi nama; yashimiye abagize igitekerezo cyo kuyitegura, anabibutsa ko iyo abayoboke bicaye hamwe maze bakungurana ibitekerezo byerekeye ku ngengabitekerezo cyangwase “ideology” y’Ishyaka PSD yubakiye ku guharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage; iyo ibyo bikozwe, aba ari byiza kuko byubaka ubushobozi bw’abayoboke bityo bakarushaho kugira uruhare mu kubaka igihugu.
Muri iyi nama abayoboke ba PSD bafite ubushobozi biyemeje ko bagiye kuremera abatabufite kugirango n’abatishoboye barusheho kugira imibereho myiza.
Kuri iyi ngingo ijyanye no kuremera abatishoboye; Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Anastase MUREKEZI yagize ati: “iyo ufashe amafaranga 300 000 ukaremera abatishoboye batatu cyangwase bane, ntabwo ayo mafaranga aba apfuye ubusa, ahubwo aba akoze ikintu kinini”.
Bwana Dr Alexandre RYAMBABAJE yasangije abandi bayoboke icyo ari icyo demokarasi yubakiye ku mibereho myiza y’abaturage, maze abayoboke bari bitabiriye iyi nama biyemeza ko kugira ngo imibereho myiza y’abaturage igerweho bagomba kugira uruhare mu guca imirire mibi, kandi bagashishikariza abanyarwanda ndetse nabo ubwabo bakitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé), batibagiwe no kugira isuku.
Bwana Dr Abel DUSHIMIMANA yagize ati: “Imibereho myiza, imirire myiza, isuku n’ibindi ntabwo byose byagerwaho tudafite amazi”. Iki gitekerezo cyatumye abari bitabiriye inama biyemeza ko PSD igiye gukora ubuvugizi kugirango iki kibazo cy’amazi gikemuke bikaba kandi byaranashimangiwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe wavuze ko guverinoma yafashe ingamba zo gukemura iki kibazo.
Bwana Marc RUGENERA yatanze ikiganiro cyavugaga ku bucuruzi n’ishoramali. Muri iki kiganiro Bwana RUGENERA yakanguriye abarwanashyaka gukora imishinga y’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi buciriritse, imishinga itabasaba igishoro cyinini ariko na none yabafasha kwiteza imbere bakarushaho kugira imibereho myiza.