Biro Politiki y’Ishyaka PSD yabaye ku cyumweru tariki ya 26/07/2015 muri Alpha Palace Hotel, i Remera muri Kigali, yize ku ngingo zitandukanye zirimo ivugururwa ry’itegeko nshinga, kwitegura amatora y’inzego z’ibanze y’umwaka utaha, ndetse n’isabukuru y’imyaka 25 PSD izaba yujuje muri 2016.
Kubirebana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga; Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD rigiye gushyiraho itsinda rizasuzuma n’izindi ngingo z’Itegeko Nshinga zavugururwa, kugira ngo izo ngingo zizavugururirwe rimwe n’ingingo y’101 igena umubare w’inshuro perezida wa republika yemerewe kwiyamamariza.
Nk’uko yagiye ibitangaza mu bihe bitandukanye, PSD na yo isanga ubusabe abaturage bashyikirije Inteko Ishinga Amategeko bufite ishingiro, bityo ngo ubwo ingingo y’101 izaba ivugururwa, PSD nayo yiteguye gutanga umusanzu wayo mu kuvugurura Itegeko Nshinga.
Minisitiri w’umutungo kamere, Chairman wa PSD Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa munani, PSD izaba yamaze gukusanya ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Nyakubahwa Chairman Dr. Vincent Biruta yagize ati:
“Twebwe twihaye kugeza mu mpera z’ukwezi gutaha kugira ngo ibitekerezo byacu byose tube twabikubiye hamwe, tuzashyiraho amatsinda asesengura umutwe ku wundi, hanyuma dushyireho n’itsinda rizabihuriza hamwe, noneho tubizane mu nama nk’iyi kugira ngo byose bibe byemejwe, noneho mu gihe cy’impaka haba mu nteko ishingamategeko, haba se muri forum y’imitwe ya politiki abe aribyo tugenderaho mu gutanga umusanzu wacu mu itegeko nshinga rishya.”
Abagize Biro Politiki y’Ishyaka PSD baganiriye ku birebana n’uburyo abayoboke ba PSD bazitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu mwaka wa 2016.
Kuri iyi ngingo irebana n’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe umwaka utaha, Chairman wa PSD, Dr. Vincent Biruta yavuze ko PSD igiye kwitegura ayo matora, kandi ngo abayoboke bafite ubushake n’ubushobozi barasabwa kuziyamamaza bifitiye icyizere.
Nyakubahwa Chairman wa PSD, Dr. Vincent Biruta, avuga kuri iyi ngingo yagize ati:
“Niba inzego nk’izi abantu banyura mu matora byanze bikunze umuyoboke wa PSD wiyamamaza nawe agomba kuba yifitemo ikizere, kandi afite uruhare mu buzima bw’aho atuye kugirango abantu bamugirire ikizere.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.) ryavutse muri Nyakanga 1991. Nyuma ya 1994 Ishyaka PSD ryagiye mu nzego zitandukanye z’ubutegetsi bw’lgihugu.
Mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka wa 2010, Ishyaka PSD ryatanze Nyakubahwa Dr. NTAWUKURILYAYO Jean Damascene nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Umwaka utaha kandi ni bwo Ishyaka PSD rizuzuza imyaka 25 rishinzwe. Biro Politiki yaganiriye ku myiteguro yo kwizihiza iyi sabukuru igomba kuzagera haranditswe igitabo hakanakorwa na film bigaragaza ubuzima bwa PSD muri iyo myaka 25.