Mu Turere n’Umujyi wa Kigali itegeko ntiryemerera Meya n’abamwungirije kwiyamamariza manda ebyiri zikurikiranye z’imyaka itanu imwe imwe.
Imitegekere iriho y’Uturere n’Umujyi wa Kigali kuri ubu yatangiye mu mwaka wa 2006, manda ya mbere ku bari batowe yarangiye mu mwaka wa 2010 naho iya kabiri ikaba iteganyijwe kurangira muri uyu mwaka wa 2015. Hakaba hari abari muri Nyobozi z’uturere iyi mwaka yose icumi ariko mu gihe itegeko ritahinduka bakaba batabasha kwiyamamariza gusubira muri Nyobozi cyokoza bakaba baba abajyanama basanzwe b’uturere.
Itegeko no 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ryasohotse mu igazeti nomero idasanzwe yo kuwa 30/10/2013 mu ngingo yaryo ya 2, rivuga ko inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ari Umujyi wa Kigali, Uturere, Imirenge, Utugali n’Imidugudu.
Muri iri tegeko, mu ngingo yaryo ya 6, rivuga ko manda y’abagize Inama Njyanama ari imyaka itanu yarangira bakaba bashobora kongera kwiyamamaza, ntirigena inshuro umujyana adashobora kurenza. Ariko iyo rigeze ku bagize Komite Nyobozi y’Akarere ( Meya n’abamwungirije babiri), mu ngingo ya 60, rivuga ko Abagize Komite Nyobozi batorerwa manda y’imyaka itanu yarangira bakaba bashobora kwiyamamaza muri Komite Nyobozi ariko ntibarenze manda ebyiri, ni ukuvuga ko batarenza indi imwe nyuma y’iyo baba basoje.
Muri iyi ngingo ya 60 kandi, iri tegeko rivuga ko iyo umwe mu bagize komite nyobozi yeguye, umusimbuye arangiza igihe uwo yari asimbuye yari asigaje ngo manda irangire. Ariko iyo uwo asimbuye yari ashigaje igihe kiri munsi y’umwaka umwe uyu umusimbuye aba afite uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ebyiri zizakurikira iyo yasimbuyemo uweguye.