Bamwe mu bagabo basuzugura indwara y’umwingo bakeka ko ari iy’abagore bakanga kuyivuza; baragirwa inama yo kwihutira kuyivuza, kuko ari indwara mbi ishobora kubabuza gukomeza gahunda zabo mu gihe itavuwe neza.
Indwara y’umwingo isanzwe igaragara ku bagore akenshi ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ntaho bihuriye n’uko ari indwara y’abagore gusa. Kubura umunyu (iode) uhagije mu mubiri, kurya indyo ziganjemo imyumbati, isombe n’amazi atarimo umunyu uhagije ni bimwe mu bitera umwingo.
Vianney Ruhumuriza, n’abakorerabushake bafatanya kuvura umwingo
Vianney Ruhumuriza, umunyarwanda watangije iki gikorwa cyo kuvura ku buntu abarwaye indwara y’umwingo, avuga ko mu mwaka wa 2005 batangiye bavura ibibari ku buntu, ariko indwara y’ibibari imaze kugabanuka mu baturage, bityo ngo akaba ariyo mpamvu batangiye kuvura indwara y’umwingo.
Vianney Ruhumuriza avuga ko amafaranga afasha kuvura abaturage ari ayo baba bakusanyije muri Amerika, bakaba bafite gahunda y’uko bajya baza kuvura mu Rwanda byibura kabiri mu mwaka.
Ruhumuriza yavuze ko hakwiye kubaho ubukangurambaga mu bigo nderabuzima bakigisha abantu bose ibishobora gutera umwingo.
Dr Sebatunzi Osee, umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, avuga ko iyi ndwara isanzwe ivurwa mu Rwanda ariko ugasanga abantu batitabira kuyivuza kubera ko ihenda.