Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Nzeli, ku rwego rw’Igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kayonza, Umurenge wa Gahini, mu kagari ka Juru, aho yanifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange, Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ubwisungane mu kwivuza “Mituelle de santé”.
Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yasabye abaturage kuzirikana inyungu zo kugira ubwisungane mu kwivuza, bityo ibikorwa byose mbere yo kubikora bakajya babanza kubutekerezaho.
Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yagize ati :
’’ Umunyarwanda wiha agaciro akagahesha n’abandi, agomba guhora afite ubwishingizi mu kwivuza kuri we n’abe bose, mbere yo kujya ku rusengero, abana mbere yo kujya ku ishuri, abagore n’abagabo mbere yo kujya ku isoko, abagabo kujya mu kabari, bajye babanza batekereze ku bwisungane mu kwivuza.’’
Ibikorwa by’ukwezi kwahariwe ubwisungane mu kwivuza “Mituelle de santé” bizamara amezi atatu, hibandwa ku gushishikariza abaturage gutanga mituweli ndetse no kubasobanurira ibyiza bya mituweli ivuguruye.
Mituweli ivuguruye izacungwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, yatangiranye n’ukwezi kwa Karindwi, izemerera abaturage kuvurwa ku bigo by’ubuvuzi bw’ibanze 368, mu bigo nderabuzima 502, ibitaro by’uturere n’intara 42 n’ibitaro by’ikirenga bitanu mu turere twose tw’igihugu.
Iyi mitiweli izemerera abaturage guhabwa serivisi z’ubuvuzi n’imiti ku buryo bworoshye, izajya yishyurirwa mu mirenge SACCO yose no mu mabanki y’ubucuruzi.
Muri uyu mwaka Leta izatangirira ubwishingizi mu kwivuza Abanyarwanda bangana na 23% badafite ubushobozi bwo kuyibonera. Minisitiri w’intebe Murekezi akaba yashishikarije abaturage kongera imbaraga muri iki gikorwa. Kugeza ubu abanyarwanda 62% nibo batunze amakarita ya Mituweli.
Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yavuze ko mu Rwanda abanyurwa na serivisi z’ubuvuzi ari 89% mu mwaka wa 2014/2015, bavuye kuri 84% muri 2013/2014.
Ubushakashatsi bwa 2014 ku mibereho y’ingo EICV 4, bwerekanye ko Umunyarwanda ukoresha igihe kinini ngo agere kuri serivisi z’ubuzima ari iminota 56 mu gihe mu bushakashatsi bwa 2011 byari iminota 90.
Insanganyamatsiko y’ukwezi kwa Mituweli iragira iti ‘’Mituweli ishema ry’umuryango.’’