Nyuma y’aho Ikoraniro Kaminuza rya CNDD-FDD ryemereje ko Petero Nkurunziza ariwe mukandida uzarihagararira mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kamena mu Burundi, imiryango y’abikorera ku giti cyabo n’amashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, yahamagariye abaturage kwigaragambya kuva kuwa 26 Mata 2015.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015, abantu benshi biganjemo urubyiruko bazindkiye mu mihanda, i Bujumbura mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza. Abatuye mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura berekeza mu mu mujyi rwagati, basakiranye na polisi y’u Burundi, ruba rurambikanye. Abaturage benshi bahungiye mu mihanda mito yo muri icyo gice, ubu abapolisi bari kubashakirayo ngo babirukane.
Leta y’u Burundi yabujije imyigaragambyo mu gihugu cyose ariko ntibyabujije abigaragambya kuzindukira mu mihanda, bitwaje amashami y’ibiti ngo bagaragaze ko imyigaragambyo yabo ari iy’amahoro. Hagati aho kuva iyi myigaragambyo itangiye, amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi aremeza ko abantu babiri bahitanywe na Polisi y’icyo gihugu n’inkomere nyinshi, naho abarenga 200 barafunzwe. Ubu abaturage bariho barahungira abapolisi ahaherereye abasikare, kubera gutinya imbonerakure nazo zambaye imyenda ya gipolisi zivanze n’abapolisi.
Amakuru aturuka muri icyo gihugu akomeje kugenda atera impungenge, kuko ubu itangazamakuru ryose ritisanzuye. Amaradiyo yose yigenga akorera I Burundin yahagatswe gukora, kugira ngo adatangaza ibi kubeera mu myigaragambyo. Muri iki gitondo, abanyamakuru bari bishyize hamwe bagaha amakuru amwe mu maradiyo arimo akora, bakorera ikigo cy’abamenyeshamakuru (maison de la Presse), batewe n’abapolisi, bahagariko abo banyamakuru ndetse babasohor hanze, mu gihe barimo batangaza amakuru y’uko imyigaragambyo irimo igenda. Aba banyamakuru bakoreraga hamwe bagaha amakuru amaradiyo atanu yigenga arimo akora.
Amakuru aturuka mu ishyirahamwe rishinzwe guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, aravuga ko abaturage bo mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Mata, bagabweho ibitero, ubu abakomerekerejwe nabyo barwariye mu bitaro bya gisirikare bya Kamenge.
Umuyobozi w’iryo w’ishyirahamwe, yemeza ko yasuye ibyo bitaro akibonera n’amaso ye abo bantu bakomeretse. Avuga ko bamwe barashwe amasasu abandi bagatemwa hakoreshejwe imihoro, akomeza avuga ko abo bantu ari abo mu gace ka Mutaga ku ibarabara rya 9. Yemeza ko abaturage bavuga ko hari umuntu umwe wahitanywe n’ibyo bitero, bagabweho guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba, kandi ngo abagabye icyo gitero ntibaramenyekana, icyo bavuga ni uko ngo bari bambaye imyenda ya gisilikare.