Miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika zigiye gukora imihanda ihuza abahinzi n’amasoko
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakiriye inkunga yahawe na Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Banki y’Isi y’amafaranga miliyoni 50 z’Amadorari ya Amerika .
Aya mafaranga ngo agenewe gukoreshwa imihanda yo mu byaro ifasha abahinzi kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine atangaza ko ibi biri muri gahunda iyi minisiteri yihaye yo gukora imihanda ihuza abahinzi n’aho bagurisha umusaruro wabo aho ngo iyi gahunda izakomezwa kugeza igihe imihanda yose izaba yaramaze gukorwa.
Agira ati “Dufite gahunda muri EDPRS yo gukora ibirometero 2500 ariko nyuma ya EDPRS ya kabiri tuzongera dushyireho izindi ngamba kugeza igihe tuzakorera imihanda yose yo mu giturage, biterwa n’uko iyo mihanda iba imeze kandi kubera ko ari imihanda yo mu giturage atari imihanda ya kaburimbo igihe cyose izaba ikeneye gusanwa. Ni porogaramu izahoraho kuko igihe cyose abahinzi bazaba bakeneye kugeza umusaruro wabo ku isoko”.
Minisitiri Mukeshimana avuga ko icyo iyi nkunga ije gufasha ari ugukemura ikibazo cy’imyaka y’abahinzi itakara nyuma yo gusarurwa bitewe n’uko kuyijyana ku isoko bigoye iyi mihanda ngo ikazajya ibahuza n’aho itunganyirizwa ndetse n’amasoko.
Iyi gahunda yo gukora iyi mihanda ngo yatangiye mu mwaka wa 2012, kugeza ubu hakaba hamaze gukorwa ibirometero bingana n’igihumbi.
Iyi nkunga ngo ije yunganira andi yasinywe na leta y’u Rwanda na banki y’isi angana na miliyoni 45 ndetse izi zikaba ngo zaratangiye gukoreshwa.
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Barks Rugglers yatangaje ko aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga w’imyaka itanu uzafasha kwihutisha ubwikorezi bw’imyaka y’abaturage kugera ku masoko.
Banki y’isi ngo izafasha MINAGRI kubona abatekinisiye mu igenzura ry’aya mafaranga, gukurikirana ibikorwa ndetse n’abahanga mu ikorwa ry’iyi mihanda.
Aya mafaranga azakoreshwa mu gukora imihanda yo mu turere twa Nyabihu, Gatsibo, Nyagatare, Nyanza na kayonza, amasezerano akaba yashyizweho umukono na Minisitiri muri MINAGRI Dr Mukeshimana Gerardine, umuyobozi wa Banki y’Isi Carolyn Turk ndetse na ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Barks Rugglers .