Ku wa gatatu tariki ya 18/03/2015 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 9 umunsi ngarukamwaka w’Uruzi rwa Nili.
World Water Week
Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amazi n’imibereho myiza y’abaturage-Amahirwe ari mu bufatanye mu ikoreshwa ry’uruzi rwa Nili“, Minisiteri y’Umutungo Kamere ifatanyije n’Umushinga wa Nili (NELSAP) batanze ikiganiro kigamije kumenyesha abaturarwanda imishinga y’iterambere inyuranye ikomoka ku bufatanye bw’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bituriye Ikibaya cy’Uruzi rwa Nili “Nile Basin Initiative” (NBI).
Muri iki kiganiro hashimangiwe ko, uretse kuba ibi bihugu bihujwe no gushaka uko amazi y’Uruzi rwa Nili akoreshwa asaranganijwe, abaturage b’ibi bihugu bungukira byinshi bijyanye n’iterambere ku mishinga yigiwe hamwe.
Muri iyi mishinga twavugamo Umushinga w’urugomero wa Rusumo utegerejweho kuzatanga megawati 80 z’umuriro w’amashanyarazi, Umushinga wo guhuza amashanyarazi mu bihugu byinshi bihuriye ku Ruzi rwa Nili, Umushinga Kagera, n’Umushinga wo gucunga neza amazi yambukiranya imipaka ukorera mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Nyakubahwa BIRUTA Vincent mu kiganiro n’abanyamakuru yagaragaje ko hari ingamba nyinshi zo kurengera ibidukikije no kubungabunga imigezi yisuka mu Ruzi rwa Nili haterwa ibiti byo kubungabunga inkengero zayo no gukumira isuri ku misozi.
Asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye ku Ruzi rwa Nili “Nile Cooperative Framework Agreement” (CFA) yavuze ibihugu bibiri Ethiopia n’u Rwanda byamaze gushyiraho umukono kandi hari n’ibindi byatangiye inzira yo kuyemeza ku buryo ibihugu 6 muri 11 nibimara kuyemeza azatangira gushyirwa mu bikorwa. Yagaragaje kandi icyizere gihari ku bihugu byari byariheje mu muryango kuko ubu byagarutse bityo ibiganiro bikaba bikomeje kandi biri mu nzira nziza.
Umunsi ngarukamwaka w’uruzi rwa Nili usanzwe wizihizwa ku wa 22 Gashyantare ku rwego rw’akarere no muri buri gihugu mu bigize umuryango, washyizweho n’Inama y’Abaminisitiri bashinzwe amazi mu bihugu bihuriye mu muryango NBI.
Umuryango NBI uhuriweho n’ibihugu 11 aribyo: Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Misiri, Etiyopiya, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Tanzaniya, Uganda na Erythrea irimo ku buryo bw’indorerezi.