Abakandida bahagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza, PSD, bijeje abanyarwanda ko nibabatorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, bazaharanira ko hajyaho umurongo uboneye amakoperative akoreramo, hagamijwe guteza imbere abanyamuryango bayo.
Abayobozi bakuru ba PSD barimo Dr. Chrysostome Ngabitsinze na Amb. Olivier Nduhungirehe nabo bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite ba PSD.
Byagarutsweho kuri uyu wa 22 Kanama 2018 ubwo iri shyaka rifite abakandida-depite 65 ryiyamamarizaga mu Karere ka Musanze, hitegurwa amatora ateganyijwe ku wa 2 na 3 Nzeri 2018.
Niyonsenga Theodomir usanzwe ari n’Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe urubyiruko, yavuze ko nibajya mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi, kugira ngo abakora muri iyi mirimo barusheho gutera imbere.
Yakomeje agira ati “Abadepite bacu turifuza ko bazaharanira ko hajyaho banki y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo butere imbere ndetse n’abantu batandukanye bashoremo imari, kuko bizaba byoroshye kubona inguzanyo ndetse n’abantu bakora iyo mirimo babone ubwishingizi.”
“Ikindi ni uko PSD izaharanira ko amakoperative y’abahinzi by’umwihariko ab’ibirayi aba ateza imbere abanyamuryango, tugaharanira ko imicungire n’imiyoborere inoga kandi igashimangira guteza imbere abanyamuryango kugira ngo abahinzi b’ibirayi abe aribo bagira inyungu kurusha ababicuruza.” Soma inkuru irambuye hano