Minisitiri w’umutungo kamere, Chairman wa PSD Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta yatangaje ko Ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ibidukikije (International Green Climate Fund) cyashyize Minisiteri y’umutungo kamere mu bafite uburenganzira bwo gufatanya na cyo ku rwego mpuzamahanga, bikazatuma u Rwanda ruhabwa miliyoni 50 z’amadolari mu kwita ku bidukikije.
Minisitiri w’umutungo kamere, Chairman wa PSD Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta yavuze ko kwemerwa n’iki kigega cy’isi bizafasha u Rwanda kurushaho kugera kure, ariko anishimira ibyakozwe kugira ngo u Rwanda rube rwageze aho rutoranywa mu bindi bihugu byinshi.
Nyakubahwa Chairman Dr. Vincent Biruta yagize ati:
”Twishimiye kuba twemewe kuri uru rwego no kuba mu bihugu bizakorana n’iki kigega. Ibi bizadufasha kugera ku ntego zacu zo gukomeza kuba igihugu gitoshye”.
Minisitiri w’umutungo kamere, Chairman wa PSD Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta
Ibikorwa byagejeje u Rwanda kuri iyi ntera bikaba ari ibyo rwakoraga ku bufatanye bwa guverinoma n’abaturage kuko nta nkunga rwakiriye ivuye muri iki kigega bitewe n’uko rwari rutarabyemererwa.
Kuba u Rwanda rwemewe kuri uru rwego byavuye ku bintu byinshi birimo kuba rwarashyizeho itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amashashi yangiza ibidukikije n’ibindi nko kuba rwaraje mu bihugu 20 ku isi ku rutonde rwa World Travel Guide muri Mata 2015.
Ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ibidukikije (International Green Climate Fund) cyemereye u Rwanda impano y’amafaranga miliyoni 50 z’amadolari mu kwita ku bidukikije, gifite icyicaro muri Koreya y’Amajyepfo, kikaba gifite miliyari 10,2 z’amadolari agenewe guhabwa ibihugu n’izindi nzego zemewe na cyo mu rwego rwo gukomeza gufata neza ibidukikije no kugira isi itoshye
Kigali itoshye
U Rwanda rutoshye