1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Gicurasi 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo;
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB) kigahurizwamo inshingano zari mu Bunyamabanga bw’Igihugu bwo kongera ubushobozi (NCBS) na zimwe mu nshingano zari iza Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST);
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya kabiri y’Ibyakozwe n’u Rwanda ku Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu mu rwego rw’Isuzumabikorwa Ngarukabihe ry’Ibihugu;
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;
Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 80/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
Iteka rya Perezida rizamura mu ntera aba Ofisiye bato b’Ingabo z’u Rwanda 408 ku buryo bukurikira:
24 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bazamurwa ku ipeti rya Captain;
8 bavuye ku ipeti rya 2nd Lieutenant bazamurwa ku ipeti rya Captain;
376 bavuye ku ipeti rya 2nd Lieutenant bazamurwa ku ipeti rya Lieutenant.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) rikanagena ububasha, inshingano n’imikorere by’inzego z’ubuyobozi zacyo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUNIGA Pierre Claver, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana BALINDA Anastase, wari Umuyobozi w’Ishami muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana Bwana GAKUBA Didier, wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera amakosa yakoze mu kazi;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana MALY Edward, ahagararira UNICEF mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
7. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Dr. HAREBAMUNGU Mathias, guhagararira u Rwanda i Dakar, muri Senegali, ku rwego rwa Ambasaderi.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire/RWANDA HOUSING AUTHORITY:
Eng. SAGASHYA Didier Giscard, Umuyobozi Mukuru
Muri Komisiyo y’Igihugu yo Kuvugurura Amategeko/RWANDA LAW REFORM COMMISSION
1. Abakomiseri badahoraho/Non-Permanent Commissioners:
Bwana RUTABINGWA Athanase,
Bwana KAVARUGANDA Julien,
Madamu KAYITESI Usta,
Madamu YANKULIJE Odette,
Bwana KABARIRA Stanislas.
2. Abayobozi Bakuru b’Amashami/Heads of Department:
Bwana KAYITARE Jean Pierre, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’imyandikire y’amategeko no guhindura amategeko mu ndimi/Head of Department of Legislative Drafting and Translation;
Madamu MUKESHIMANA Béata, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’ubushakashatsi n’ivugurura ry’amategeko/Head of Department of Law Research, Reform and Revision;
3. Abayobozi b’Amashami/Division Managers:
Madamu BAMWINE K. Loyce, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ivugurura ry’amategeko/Manager of Legal Research & Reform Division;
Bwana DUSHIMIRIMANA Lambert, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ivugurura ry’amategeko/Manager of Law Revision Division;
Bwana NGIRINSHUTI Samuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imyandikire y’amategeko/Manager of Legislative Drafting Division;
Bwana MAJYAMBERE Felix Aimable, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhindura amategeko mu ndimi /Manager of Legislative Translation Division;
4. Abashinzwe gusesengura/Analysts:
Bwana GASHABIZI SONGA Alain, Ushinzwe gusesengura ubushakashatsi n’ivugurura by’amategeko/Research & Reform Analyst;
Bwana MUNYANGABE Froduard, Ushinzwe gusesengura ivugurura ry’amategeko/Law Revision Analyst;
Bwana GATERA RUKE Raymond, Ushinzwe gusesengura ivugurura ry’amategeko/Law Revision Analyst;
Bwana SINDIKUBWABO Emmanuel, ushinzwe gusesengura imyandikire y’amategeko/Legislative Drafting Analyst;
Madamu IKIRIZA Ruth, Ushinzwe gusesengura imyandikire y’amategeko/Legislative Drafting Analyst;
Bwana AGUMA KALIMBA Charles, Ushinzwe gusesengura imihindurire y’amategeko mu ndimi/Legislative Translator Analyst;
Madamu BIRUNGI Odeth, Ushinzwe gusesengura imihindurire y’amategeko mu ndimi/Legislative Translator Analyst.
Muri Minisiteri y’Ubuzima /MINISANTE
Dr. UMUTONI Nathalie: Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Amabwiriza yerekeye Ubuzima.
9. Mu Bindi:
a) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Hagati y’itariki ya 2 n’iya 5 Kamena 2015, i Kigali muri Hoteli Serena, habereye Inama mpuzamahanga ya 18 y’Abayobozi b’Icyubahiro ba Kaminuza n’Abayobozi ba Kaminuza zo muri Afurika ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuzamura Amashuri Makuru yo muri Afurika akagera ku rwego mpuzamahanga”. Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera kuri 250 bavuye muri Kaminuza zo muri Afurika. Mu myanzuro y’ibanze yavuye muri iyi nama harimo: gutanga uburezi bufite ireme, kongerera abarimu ubushobozi no kuzamura urwego rw’Amashuri Makuru kugira ngo hazaboneke abanyabwenge benshi bo guteza imbere inganda ku mugabane wa Afurika.
Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Uburezi ku isi yabereye i Incheon, muri Koreya y’Epfo, kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2015. Abari muri iyo nama bashyize umukono ku Itangazo ry’i Incheon rijyanye na gahunda y’uburezi bwa bose mu myaka 15 iri imbere (2015-2030) izemezwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye iziga ku Ntego z’Iterambere Rirambye izabera i New York muri Nzeri 2015.
Minisitiri w’Uburezi yitabiriye Inama Mpuzamahanga yigaga ku ruhare rw’Ikoranabuhanga mu kugera ku ntego z’uburezi nyuma ya 2015 yabereye i Qingdao, mu Bushinwa kuva tariki ya 23 kugera ku ya 25, Gicurasi 2015. Muri iyo nama, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitatu byaratoranyijwe, bikazahabwa miliyoni 6 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wa gahunda ya UNESCO wo gutegura no gushyira mu bikorwa uburyo buboneye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, mu buryo bw’igerageza, mbere y’uko iyi gahunda igezwa mu bindi bihugu.
b) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 16 Kamena 2015, u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Mu Rwanda, uyu munsi uzizihizwa mu gihe tuzaba twizihiza imyaka 21 yo kwibohora, aho ibikorwa byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’abana. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni: “Twongere imbaraga mu kwita ku mikurire myiza y’abana b’incuke”. Mu rwego rw’Igihugu, kwizihiza uyu munsi bizaba tariki ya 16 Kamena 2015, hakorwa inama y’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu, izabera i Kigali muri Hoteli Serena. Ku rwego rw’Akarere, imihango yo kwizihiza uyu munsi izajya ibera ku matariki azajya agenwa na buri Karere.
c) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 12 Kamena 2015, u Rwanda ruzifatanya n’isi yose mu bukangurambaga bwo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Mu Rwanda, insanganyamatsiko ni: “Turwanye imirimo mibi ikoreshwa abana, dushyigikira ireme ry’uburezi ku bana”. Ku rwego rw’Igihugu, ubu bukangurambaga buzabera mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze. Mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe harimo: gukangurira abaturage uruhare rw’uburezi mu kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana no guha ibikoresho by’ishuri abana bacikirije amashuri mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ishuri.
d) Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko gahunda y’Icyumweru cy’Ubufasha mu by’amategeko yabereye mu gihugu hose kuva tariki ya 25 Gicurasi kugera tariki ya 5 Kamena 2015. Iyi gahunda yibanze ku kurangiza imanza za Gacaca zijyanye n’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe cy’ibyumweru 2, imanza zigera ku 16.293 ku manza 79.808 zararangijwe.
Inama y’Abaminisitiri irashimira Abanyarwanda n’Abafatanyabikorwa kubera uruhare bagize muri iyi gahunda. Inama y’Abaminisitiri yaboneyeho kubashishikariza gukomeza kugaragaza urwo ruhare mu kurangiza imanza zisigaye no gukomeza kwimakaza umuco wo kurangiza imanza ku neza, haba ku manza za Gacaca no ku zindi manza zaciwe n’inkiko, ntihabeho kuzirangiza ku gahato.
e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ya 49 y’Ishyirahamwe y’Ibigo bishinzwe ingufu muri Afurika kuva tariki ya 10 kugera tariki ya 12 Kamena 2015, iyo nama izabera i Kigali, muri Hoteli Lemigo.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri