Kuri uyu munsi tariki ya 19 Gicurasi 2015, ku cyicaro cy’ Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Perezida na Visi Perezida ba Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo, Abayobozi bashinzwe imbuga za interineti (website) mu Mitwe ya Politiki igize Ihuriro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, hamwe n’abakozi b’Ihuriro, bagiranye inama nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’imbuga za interineti (website) z’Imitwe ya Politiki.
Nyakubahwa Depite NKUSI Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo, atangiza inama:
- Yibukije akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha Imitwe ya Politiki;
- Yashimye Ihuriro ryatanze ubufasha n’inkunga kugira ngo hakorwe imbuga (website) z’Imitwe ya Politiki;
- Yasabye Imitwe ya Politiki gukoresha imbuga za interineti uko bikwiye, kugira ngo irusheho kwimenyekanisha;
- Yibukije ko Ihuriro rimaze gutanga inkunga igera ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni magana ane (400.000.000Rwfs) yo gufasha Imitwe ya Politiki kwimenyekanisha;
- Yashoje yifuriza inama nziza abari aho, anabasaba gushishikariza Imitwe ya Politiki bakomokamwo kurushaho gukoresha neza imbuga za interineti uko bikwiye, kugira ngo yimenyekanishe kandi biyifashe no kwitegura neza amatora ari imbere, Imitwe ya Politiki isabwa kugiramwo uruhare.
Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo,
Umukozi ushinzwe Itumanaho mu Ihuriro yatanze ikiganiro cyari gifite intego igira iti: “Gukoresha website mu Mitwe ya Politiki nk’uburyo bwiza bw’Itumanaho”
Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gukoresha neza imbuga za interineti (website) mu Mitwe ya Politike, maze hemezwa ibi bikurikira:
- Abari mu nama biyemeje kuvugurura imikorere no kubahiriza inshingano zo gushyira amakuru mashya buri gihe ku rubuga rw’Umutwe wa Politiki bakomokamo;
- Abari mu nama bifuje ko Ihuriro ryabagenera amahugurwa ku mikoreshereze ya website, ayo mahugurwa agahabwa igihe gihagije kugira ngo abafashe gukarishya ubwenge kandi abongerere ubumenyi;
- Abari mu nama bifuje ko Ihuriro ryatera inkunga Imitwe ya Politiki yo kuvugurura imbuga za interineti (website) zabo, ariko buri Mutwe wa Politiki ukagaragaza ishusho y’uko urubuga rugomba kuba rwubatse.