Minisitiri w’umutungo kamere, Dr Biruta Vincent ashingiye ku bushakashatsi kuri peteroli bwatangiye gukorerwa mu ntara y’iburengerazuba, mu kiyaga cya Kivu, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko koko mu kiyaga cya kivu hashobora kuzaboneka peteroli nk’umutungo kamere, mu rwego rw’ubukungu ukazagirira Abanyarwanda bose akamaro.
Ibyo minisitiri Dr Biruta yabivugiye i Kigali, mu kiganiro yahaye abanyamakuru ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr sezibera Richard n’umuyobozi w’akanama k’abaminisitiri mu muryango Juma Abdulla sadaala, mu nama ya 7 ibera i Kigali ku nshuro ya mbere, ikaba ihuje abayobozi barimo abashoramari, impuguke n’abaminisiri bashinzwe iby’ingufu n’umutungo kamere bo mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda.
Muri icyo kiganiro, Minisitiri Dr Biruta yasobanuye ko abakoze ubushakashatsi basanze munsi y’ikiyaga hashobora kuzaboneka peteroli, izacukurwa n’imwe mu masosiyete mpuzamahanga atandatu yagaragaje ubushake bwo gutangira imirimo yo gucukura iyo peteroli, ku buryo ngo u Rwanda rwajya mu rutonde rw’ibihugu by’akarere byabonetsemo peteroli nka Uganda, Kenya n’ahandi. Ati “ kugeza ubu umushinga w’itegeko ryo gucukura peteroli ryoherejwe mu nama y’abaminisitiri, ku buryo mu gihe cya vuba iryo tegeko rizajya mu nteko kugira ngo baryige ryemezwe.’’
Ku birebana n’umubare w’amafaranga u Rwanda ruteganya kuzashora mu bikorwa byo gushaka, no kucukura peteroli mu Kivu, Minisitiri Biruta, n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, Dr Sezibera Richard bavuze ko ngo kugeza ubu nta mibare ishobora gutangwa nonaha ijyanye n’amafaranga, kuko ngo hari uruhererekane rw’akazi kagomba gutangira gukorwa karimo, gukora ubushakashatsi, inyigo n’ibindi kugira ngo akazi nyirizina gatangire.
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ubwo yatangizaga iyo nama y’iminsi itatu, yasabye abashoramari bo mu bihugu bya EAC no mu yandi masoko mpuzamahanga gufatanya na za Guverinoma z’ibihugu guharanira guteza imbere ubukungu bushingiye ku mutungo kamere wa peteroli, yibutsa abashoramari bo mu bihugu bya EAC gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byafasha kubyaza umusaruro peteroli, na gaze mu bihugu by’akarere ndetse na Afurika muri rusange.