Ishyaka PSD
AMATEKA YA P.S.D
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, P.S.D.(Parti Social Démocrate) mu magambo ahinnye y’igifaransa, ryavutse muri Nyakanga 1991. Kuva ryashingwa kugeza muri 1994, lshyaka P.S.D. ryagize uruhare rugaragara mu kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, riharanira amahoro, Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage. Nyuma ya 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Ishyaka P.S.D. ryagize uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, riharanira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, rishyigikira Demokarasi isesuye, Imibereho Myiza y’Abaturarwanda ubwisungane n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2003, 2017 na 2024, Ishyaka P.S.D. ryashyigikiye Umukandida wa FPR-INKOTANYI,Nyakubahwa Paul KAGAME. Mu rwego rwo gushimangira Demokarasi ishingiye ku Mitwe ya Politiki myinshi no gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, Kongere ya IV y’Ishyaka yateranye kuri 22 Gicurasi 2010 yemeje Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascène nk’Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2010. Ryagize kandi umwanya mwiza mu matora y’Abadepite yo muri 2003, 2008, 2013, 2018 na 2024.
Ishyaka P.S.D.ryagize uruhare rugaragara mu miyoborere y’Igihugu. Mu bihe bitandukanye, Abayoboke ba P.S.D. bayoboye Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Umutekano,Ubuhinzi n’Ubworozi, Imari, Ibikorwa Remezo, Ubucuruzi n’Inganda, Ubuzima, Ububanyi n’Amahanga, Itangazamakuru, Ibidukikije n’Umutungo Kamere, Abakozi ba Leta n’Umurimo, za Ambassade n’izindi nzego za Leta.
Ishyaka P.S.D ryemera ko ubufatanye n’ubwuzuzanye mu miyoborere y’Igihugu kandi idaheza ari yo nzira iboneye y’iterambere rirambye. Ishyaka P.S.D.ririshimira ibyagezweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi rizakomeza kubisigasira no gutanga umusanzu waryo mu gukomeza guteza imbere Demokarasi no kuzamura imibereho myiza ya buri Muturage kandi mu bwisungane no mu bufatanye butagira uwo busiga inyuma.
Intego n’Ibiranga Ishyaka P.S.D.
Intego
- Ubutabera,
- Ubwisungane,
- Amajyambere.
Ibendera ry’Ishyaka
Ibendera ry’Ishyaka rigizwe n’amabara atatu ahagaritse ateye ku buryo bukurikira:
- Ku rujishiro habanza ibara ry’ubururu risa n’ijuru;
- Hagati hari ibara ry’umweru ryanditsemo inyuguti P. S. D. zandikishwa ibara ry’ubururu kandi ku mpande zombi z’ibendera;
- Ibara ry’umweru rikurikirwa n’ibara ry’icyatsi kibisi.
Amabara y’ibendera asobanura ibi bikurikira:
- Ubururu: Gukorera mu mucyo;
- Umweru: Amahoro Abanyarwanda bagomba guhora baharanira iteka;
- Icyatsi kibisi: Icyizere cy’ubumwe bw’Abanyarwanda baharanira amajyambere.
Ikirango cy’Ishyaka
- Ikirango cy’Ishyaka ni ihundo ry’ishaka ryeze ribumbatiwe mu kiganza.
- Ishaka risobanura uburumbuke buri mu maboko y’Abenegihugu.
- Intoki z’ikiganza zisobanura ubwisungane.

