Kuri iki cyumweru abarwanashya ba PSD mu karere ka Kamonyi bitabiriye kwamamaza abakandida depite b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, ndetse n’umukandida ishyaka rishyigikiye mu matora ya perezida wa Repubulika ariwe PAUL KAGAME, bahamije ko PSD ari ishyaka rimaze kuba ubukombe kuva ryashingwa mu mwaka w’ 1991.
De Bonheur Jeanne d’Arc, wari mu bamamaza imigabo n’imigambi ya PSD, yavuze ko amategeko ahana yavugururwa aho kugirango bafunge abantu benshi amagereza yuzure, hajyaho ibihano bindi nko gukora imirimo ibyarira igihugu inyungu kandi hagakomeza gushyirwaho ingamba zo guhashya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagarutse kuri iyi ngingo y’ubutabera ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu karere ka Kamonyi avuga ko bifuza ko abakoze ibyaha bito bahanishwa gukora imirimo ibyarira Leta inyungu aho kubashyira mu nzu z’amagororero bityo ubucucike bukagabanuka.
Mu bijyanye n’ubuzima PSD ifite ingingo isaba ko hagabanywa inzira umurwayi anyuramo yivuza no kugera kuri servisi zindi ndetse hakarushaho kunoza uburyo bwo kwakira abarwayi.
Mu mibereho myiza kandi PSD ivuga ko ari ngombwa gushyiraho umushahara fatizo ushingiye ku nzego z’imirimo ndetse ko hakwiye gusonerwa umushahara w’umukozi udasoreshwa ukava ku bihumbi 60 ukagera ku bihumbi 100. Mu bukungu kandi PSD ishyize imbere ibijyanye no guteza imbere ibikorwa remezo , ibidukikije , kunoza amategeko ajyanye n’ubucuruzi, hari kandi ko ubutaka bwakwandikishwa bukaba umutungo bwite w’umuntu.