Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza, PSD, ryijeje abanyabugesera ko rizaharanira gukora cyane ku buryo haboneka ikigega gishobora gutanga inguzanyo mu buhinzi kandi ku nyungu ntoya. Iki ni kimwe mu ibitekerezo 60 bikubiye muri manifesto PSD yinjiranye mu kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko muri manda ya 2024-2029, bikubiye mu nkingi eshatu z’ingenzi.
Mu bindi Ishyaka PSD rigaragaza ko mu byo rizaharanira nirigera mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kongera umubare w’Abadepite ukuva kuri 80 ukagera ku 120 no kongera umubare w’abasenateri ukava kuri 26 ukaba 40.
Hari kandi guharanira ko mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo habamo 50% by’abogore na 50% by’abagabo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, aho abarwanashyaka ba PSD bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa imbere mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza bagaragaje ko banyuzwe n’ibyo babwiwe kandi biteguye kubashyigikira bitorera intumwa za rubanda zizabahagararira mu nteko ishinga amategeko.
Nshimiyimana Egide ni urubyiruko. Agira ati “Nakuze nifuza kuba ubuhinzi w’indashyikirwa ariko nkacibwa intege n’ibihombo byabagamo, rimwe na rimwe bivuye ku mbuto mbi zitangwa, cyangwa amazi yatwaraga imyaka ariko ubwo bazadukorera ubuvugizi, ndetse bakabasha kudushyiriraho ikigega kizajya kidufasha, nanjye bizamfasha kubikorana imbaraga zanjye zose nteze igihugu cyanjye imbere binyuze mu buhinzi.”
Mukamana Violette na we ati “Twishimiye ko bazadukorera ubuvugizi ku buhinzi bwacu bukarushaho kuzamuka tukiteza imbere, kuko hari ubwo umuntu yahingaga avunitse ariko ntagire icyo akuramo, kubera imbuto mbi cyangwa imvura yagwa amazi akabitwara, ariko ubwo bazadufasha gufata ayo mazi bizaba ari byiza bitume nta gihombo twongera guhura na cyo, ubuhinzi bwacu butugirire akamaro tujye tunabikora tuzi ko hari icyo tuzunguka tubikore tubikunze.”
Sibomana Eric we ati “Kugababanya umusoro ukava kuri 18% ukajya kuri 14% ni byiza ntabwo tuzongera guhendwa n’abacuruzi bitwaje imisoro.”
Senateri Nkusi Juvenal ni umwe mu banyamuryango bishyaka PSD, agaragaza ko mu rwego rw’ibikorwaremezo, PSD izakora ubuvugizi ku buhinzi ku buryo umuturage atazongera kujya afata umwanya ahinga ngo nyuma ahure n’ibihombo.
Agira ati “Icyo dukeneye ni uko umuhinzi aba umukungu, ibyo yasaruye akabibonamo inyungu ihagije aho kugira ngo ababicuruza n’ababitanga abe ari bo bunguka kumurusha.”
Akomeza agaragaza ko PSD izabiharanira ariko abantu bagahinga mu buryo bwa kijyambere, hakaboneka umusaruro mwinshi, ugahunikwa ibyo kandi bizashingira ku mbuto nziza z’indobanure zikwiriye igihugu n’uturere.
Agira ati “Ibyo tuzabigeraho dukoresha imashini z’ikoranabuhanga, kandi igihugu cyacu gifite imvura gifite amazi yabaye intandaro yo kugira ngo atere ibyago mu mirima y’abantu no mu misaruro y’abantu. PSD izashyira imbere ko amazi y’imvura afatwa, akaba intandaro yo kugera ku musaruro”
Senateri Nkusi akomeza avuga ko bazatanga amatungo magufi akwiriye umuryango anangana n’uko ubutaka batunze n’aho batuye uko hameze, kugira ngo na bo bashobore kubibyaza umusaruro.
Agira ati “Twifuza gushyiraho ikigo cy’imari kizajya cyishingira ubuhinzi n’ubworozi ndetse kigatanga n’amafaranga mu nyungu ntoya.”
Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Hon. Muhakwa Valens wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Bugesera yagaragarije abarwanashyaka ko ibyo bari babagaragarije mu 2018 byagezweho, bityo abasaba kubahundagazaho amajwi.
Avuga kandi ko hazashyirwa imbaraga mu kubahiriza ibishushanyombonera byashyizweho, gukomeza kubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by’igihugu ndetse no gukora ubuvugizi ku buryo umusoro ku nyongeragaciro ugabanywa ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.
Agira ati “Uko umusoro uremera niko na basora bashobora kuba bawujya hirya batasora rero kuba umusoro wava kuri 18% ukajya kuri 14% bizatuma abasora biyongere kandi banasore babona ko atari umutwaro kuri bo noneho ya misoro basoze ari benshi irusheho kugira iterambere ku gihugu cyacu.”
Akomeza agira ati “Dutekereza ko kugabanya umusoro kugeza kuri 14%, ari ukugira ngo Abanyarwanda bashobore kugira ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi. Ikindi ni uko uwo musoro muri aka karere turimo u Rwanda ni rwo ruri hejuru.”
Avuga ko kuba u Rwanda rushaka kuba igihugu gihangana ku Isoko ryo mu karere no muri Afurika muri rusange hari ibigomba kugabanywa kugira ngo rugendere ku bipimo bimwe n’ibindi bihugu.
Agaragaza kandi ko hari ibindi bitekerezo bishya bafite bifuza ko byazashyirwamo imbaraga mu gihe bazaba bamaze kugera mu Nteko Ishinga Amategeko harimo no kugabanya umusoro ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.
Ishyaka PSD kandi risaba abayoboke baryo n’abanyarwanda bose muri rusange kuzitabira amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 batora Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no gutora PSD ku mwanya w’Abadepite.
PSD ni rimwe mu mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’uko ryari ryanabikoze mu 2017.