Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023, Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abatuarge (PSD) bwatangije Amahugurwa y’iminsi ibiri agenewe urubyiruko rw’abayoboke b’ishyaka P.S.D. ruhagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu ku Kugira Uruhare mu Ishyirwamubikorwa ry’umurongo wa Politiki n’intego by’ishyaka P.S.D. mu Kubaka Ishyaka n’igihugu“
Aya mahugurwa kandi yafashije abayitabiriye kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza mu cyerekezo 2050, n’icyerekezo cy’Afurika 2063, hibandwa ku cyakorwa kugira ngo urubyiruko rugire uruhare mu miyoborere y’umutwe wa Politiki n’igihugu muri rusange. Ibyo bikagerwaho hubakwa ubushobozi bw’urubyiruko ruzana impinduka nziza mu miyoborere, kandi basobanukirwe neza gahunda za Leta.
Hon. Muhakwa Valens, Visi Perezida wa mbere wa PSD, atangaza ko aya mahugurwa yateguriwe urubyiruko hagamijwe kubongerera ubumenyi by’umwihariko ku mikorere y’ishyaka PSD, ndetse no kumenya uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu muri rusange.
Hon. Muhakwa Valens, Visi Perezida wa mbere wa PSD
Agira ati “Uru rubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu, baje bahagarariye abandi. Tubahuriza hamwe ngo tubongerere ubumenyi ku mikorere y’ishyaka bahisemo, kandi tunabakangurire kumenya Politiki z’igihugu zibafitiye inyungu, banamenye uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu kuko na bo tubateguramo abayobozi kandi beza. Twiteguye kandi ko ubutumwa bakura hano bajya kubusangiza bagenzi babo bahagarariye, ku buryo buzagera kuri benshi.”
Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa ruvuga ko rwasobanukiwe byinshi batari bafiteho amakuru cyangwa se bafite atariyo ariko barushijeho kumenya ukuri. mu biganiro bavuga byabashimishije cyane harimo ikirebana na BDF n’icyo gushora imari mu buhinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa
Gakuru Velens avuga ko ibiganiro bahawe byabunguye byinshi. Agira ati “Twungutse byinshi kandi twarushijeho gusobanukirwa. Hari ibyo twari dufitiye amatsiko badusobanuriye. Ibyo twungutse tugomba kubisangiza bagenzi bacu tugafatanya guteza imbere igihugu cyacu kuko ubu turi mu rugamba rw’iterambere.”
Ntivuguruzwa Laetitia, avuga ko ari amahirwe ku rubyiruko guhura n’abayobozi bakabaganiriza kuko bunguka byinshi. Ati “Twashishikarijwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, tugana BDF ku nguzanyo zigenewe urubyiruko. Abenshi ntitwaridusobanukiwe uko BDF ikora ariko twungutse byinshi kandi tugiye kubishyira mu bikorwa.”
Uretse Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka watanze ikiganiro, abandi baganiriye uru rubyiruko barimo Habimana Kizito, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMI, Hon. Senateri Juvenal Nkusi, Hon. Depite Valens Muhakwa na Hon Theodomir Niyonsenga.
Bari kumwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe urubyiruko, Uwamahoro Pascaline.
Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Ibiganiro uru rubyiruko rwahawe kandi bahawe birimo Amateka y’Ishyaka PSD; Uruhare rw’amashyaka mbere, igihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buzima bw’Igihugu (Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ishyaka n’Igihugu); Gukangurira Urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere y’Umutwe wa Politiki n’iy’Igihugu hagamijwe gutegura urubyiruko ruzavamo abayoboze beza b’ejo hazaza (Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko ruzana impinduka nziza mu miyoborere).
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMI, Hon. Senateri Juvenal Nkusi
Hatanzwe kandi ibiganiro bivuga Uruhare rwa BDF ku gukura ububyiruko mu bushomeri no kurufasha kugana inzira y’iterambere no kwihaza mu bukungu (Imikorere n’imikoranire na BDF); Gushishikariza urubyiruko gushora imari no gukoresha ikoranabuhanga mu buzhinzi.
Ku munsi wa kabiri w’amahugurwa Urubyiruko rwa PSD rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira imibiri y’abishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 259 ihashyinguye, banasura Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe urubyiruko, Uwamahoro Pascaline.
Abitabiriye amahugurwa bafashe ifoto y’urwibutso