Honorable-Depite Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, ni umwe mu badepite bashya baherutse kwinjira mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite. Ni umwe kandi muri 5 bahagarariye ishyaka PSD muri iyi manda ya 2018-2013. Hon Depite Ngabitsinze yaraye agiriwe icyizere na bagenzi be 79 bamushinga kuyobora Komisiyo Ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’imali ya Leta.
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome niwe muyobozi mushya wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imali ya Leta, mu nteko ishinzwe amategeko y’u Rwanda. (Photo/Internet)
Iyi ni imwe muri Komisiyo zikomeye ndetse abenshi bakunze no kuvuga ko ariyo yonyine igaragaza akazi k’inteko ishinga amategeko kuko itungira rubanda agatoki abihisha inyuma y’icyizere baba bagiriwe bakanyereza umutungo wakagiriye igihugu akamaro. Dr. Ngabitsinze, yicaye mu ntebe y’uyu mwanya ayisimbuyeho Hon. Nkusi Juvenal nawe w’umurwanashyaka wa PSD.
Hon. Depite Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ufite Impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu muby’ubuhinzi nta washidikanya ko ari amaboko mashya kandi akomeye Inteko-shingamategeko ibonye by’umwihariko iyi Komisiyo igenzura imikoresherezwe y’Imali ya Leta. Tumwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatangiye hamwe na bagenzi be.
Soma Inkuru irambuye hano: