Abakandida- Depite b’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza, PSD, bijeje abaturage ko nibabagirira icyizere bakabatorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batazabatenguha ahubwo bazaba intumwa itumika.
Ubuyobozi n’abarwanashyaka ba PSD, kuri uyu wa 1 Nzeri 2018, bari bageze ku munsi wa nyuma wo kwamamaza abakandida bazabahagararira mu matora y’Abadepite, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Mu turere twose abakandida ba PSD bagiye bagaragariza abaturage imigabo n’imigambi ikubiye mu mirongo migari y’ibyo bazabagezeho bigaruka ku buvugizi, gutora amategeko ababereye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu nyungu z’abaturage.
Umukandida Uwera Pelagie, yabwiye abatuye i Kigali ko gahunda bafitiye abanyarwanda zose uko ari 41 ari nziza kandi zisobanutse icyo basaba ari ukubashyigikira mu matora nabo bakazabatumikira.
Yagize ati “Turifuza kuva mu cyiciro cy’abakandida-Depite turashaka kuba abadepite kandi ejo tariki 2 mubwire abari mu mahanga bazadutore namwe ku wa mbere tariki 3 aho muzatora murahazi, ni ku kiganza kibumbatiye ishaka ryeze kandi nimudutora tuzababera intumwa itumika.” Soma inkuru irambuye