Abakandida b’abadepite bahagarariye Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage, PSD, bijeje abaturage ko nibabagirira icyizere nk’ababahagararira mu Nteko, bazaharanira ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ikomeza gushyigikirwa. Babigarutseho ku munsi wa Gatandatu wo kwamamaza abakandida b’abadepite ba PSD, ku wa 18 Kanama 2018, mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Abayobozi bakuru b’ishyaka PSD n’abarwanshyaka bo mu ntara y’uburengerazuba bifatanije n’abatuye Rubavu mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka PSD mu matora y’abadepite ateganijwe kuwa 3 Nzeli 2018.
Abari ku rutonde rw’abakandida ba PSD, bijeje abaturage kuzabatumikira mu gihe bazabagirira icyizere.
Nyirahirwa Veneranda wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko icyuye igihe akaba ari na Visi Perezida wa Kabiri wa PSD, yavuze ko mu bihe by’abacengezi bari barabujije abaturage amahoro, nta cyizere cy’ubuzima Abanya-Rubavu bafite.
Yagize ati “Abari aha kuva mu 1997 kugeza mu 2000, muzi uko byari bimeze. Abacengezi bari barabujije abantu amahwemo, ibyo byose rero byaterwaga ni uko hari Abanyarwanda batiyumvagamo ubunyarwanda bakiyumvamo amoko.”
“Uyu munsi PSD irashaka ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ishyirwamo ingufu kugira ngo dutunge dutunganiwe tutazongera kurara twiruka tutabona uko turya ibyo twejeje.” Soma inkuru irambuye hano