Kongere y’Igihugu ya mbere idasanzwe y’Ishyaka PSD “Imyaka 25 mu rugendo rwa demokarasi.”
Kongere y’igihugu idasanzwe y’ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yateranye muri Croix Rouge Kacyiru kuri uyu wa Gatatandatu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, ikaza no kwemeza umukandida w’ishyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Iyi kongere yitabiriwe n’abayoboke bahagarariye inzego z’ishyaka kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rukuru rw’ishyaka hamwe n’abashyitsi bahagarariye indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Perezida wa PSD, Dr Vincent BIRUTA, mu ijambo ry’ikaze yavuze ko imyaka 25 yashize umwaka ushize ariko bashatse kuyihuza n’uyu mwaka bakanavuga ku byerekeye amatora y’Umukuru w’igihugu.
Perezida w’ishyaka PSD aha ikaze abitabiriye kongere
Mukwizihiza isabukuru y’imyaka 25 PSD imaze ishinzwe,hamuritswe igitabo kigaragaza amateka, imibereho n’ibikorwa by’ishyaka PSD muriyi myaka ishize na filimi mbarankuru igaragaza ubuzima bw’ishyaka,urugendo ryaciyemo kuva ryashingwa kugeza uyu munsi muburyo bw’amashusho.
Dr. KALINDA Francois Xavier amurika igitabo cy’amateka
Muri iyi kongere yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishyaka PSD rimaze rishinzwe hashimiwe abashinze ishyaka. Uhagarariye abashinze ishyaka RUGENERA Marc “yashimiye ubuyobozi bw’ishyaka PSD kuba bwarabatekereje kubaha ishimwe,abizezako bazahora babizirikana kandi ko bazatanga ingufu,ubwenge n’ubushobozi bwabo kugirango bakomeze bashyigikire ishyaka PSD kugirango rishobore gukorera abanyarwanda ibibafitiye akamaro”.
Abashimiwe kuko bashinze ishyaka rya PSD
PSD yari yatumiye abahagarariye indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda