Minisitiri w’Intebe Anastase MUREKEZI yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Nasho mu gikorwa cy’umuganda rusange.
Kuwa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2016 Minisitiri w’Intebe Anastase MUREKEZI yitabiriyi Umuganda rusange ari kumwe n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi,Tony NSANGANIRA mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe aho bifatanyishe n’abaturage aho bubatse inzu zizacumbikira abakozi b’umushinga wo kuhira imyaka .
Minisitiri Anastase MUREKEZI yubaka umusingi(Foundation) y’inzu izacumbikira abakozi
Mu butumwa Murekezi yatangiye i Nasho mu karere ka Kirehe aho yitabiriye Umuganda rusange, yashishikarije abaturage gutanga umusanzu wa mituweli.
Yagize ati “Ndabashishikariza kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ni ishema ry’umuryango. Umuryango ugomba kwitegura igihe cyose, inzego zose zigomba kugira uruhare mu gukangurira abaturage kuriha ubwisungane mu kwivuza.”
Bamwe bakerensa ibijyanye no kuriha ubwisungane mu kwivuza, nyamara hagendewe ku buhamya butangwa n’abayikerensheje usanga hari ubwo bagira ikibazo bakayishakira kutayibura ikabagoboka.
Nyuma y’ibikorwa bitandukanye leta ikora bigamije kwita ku bayo, birimo ubukangurambaga n’ubujyanama, yiyemeje ko izabasha abagaragaye ko batishoboye.
Murekezi ati “Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha abaturage bari mu cyiciro cya mbere bangana na 16% kubona ubwisungane mu kwivuza.”
Leta yasezeranyije abatuye muri ako gace kwitabira kuvomerera imyaka, kuko uwo mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho uzafasha mu gusezerera amapfa, kandi ko leta hari ubundi bufasha yabemereye.
Ati “Ndashishikariza abaturage kwitabira gahunda yo kuhira imyaka kuko itanga umusaruro.Leta izatanga 50% ku bikoresho byifashishwa.”
Minisitiri w’Intebe kandi yameneye ibanga abatuye ako gace ko hagiye gutangira umushinga wo guhinga ibisheke by’uruganda rw’isukari ruzatangizwa mu duce twa Nasho, Ndego na Kabale uzatanga imirimo, abasaba kuwitabira ku bwinshi.
Ibijyanye na Mituweli bishinzwe ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri icyo kigo, Déogratias Ntigurirwa aherutse gutangaza ko bazakora ibishoboka Abanyarwanda 100% bakitabira kugira ubwisungane mu kwivuza.
Kugeza ubu Abanyarwanda 81.6% bamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza, mu gihe umwaka ushize bari 76%.
Uturere twa Kicukiro turi mu twitabiriye kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko 93.4 % babashije kubwitabira muri uyu mwaka urimo gusozwa , mu gihe akarere kaza ku mwanya wa nyuma ari Rubavu ahishyuye abagera kuri 69.5%.