Nyuma y’imyaka itatu amaze ari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Michel Flesch, yasoje imirimo ye aho agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, bikaba biteganyijwe ko azava mu Rwanda tariki ya 30 Nzeli 2015.
Kugeza ubu, umuntu ugomba kuzamusimbura kuri uyu mwanya ntabwo aratangazwa. Hashize amezi ageze kuri ane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa atanze igitekerezo ku buyobozi bw’u Rwanda ko Fred Constant usanzwe ari Ambasaderi w’u Bufaransa mu birwa bya Antilles na Guyane ko yagirwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda agasimbura Ambasaderi Michel Flesch.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, kivuga ko Leta y’u Bufaransa itegereje ko leta y’u Rwanda ibanza kwemera uyu mu dipolomate Fred Constant nk’uzahagararira u Bufaransa mu Rwanda.
Mbere y’uko u Bufaransa bwohereza undi kuruhagararira mu Rwanda, Xavier Verjus-Renard, wari Umujyanama mukuru wa Michel Flesch, niwe uzaba uyobora iyi ambasade.
Tubibutse ko tariki ya 11 Ukuboza 2012 aribwo Ambasaderi Michel Flesch yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Perezida Kagame yakira Ambasaderi Michel Flesch mu kwezi k’ Ukuboza 2012