Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abantu barindwi bagize Komisiyo yigenga ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Abashyizwe muri iyo komisiyo bose basanzwe ari inzobere mu mategeko. Abagize iyi komisiyo batangajwe n’Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015.
Iyo komisiyo igizwe na Dr. Iyamuremye Augustin (Perezida); Dr. Kayitesi Usta (Visi Perezida); Milenge John; Aimable Havugiyaremye; Uwizeyimana Evode; Bamwine Loyce na Mukeshimana Beata.
Abo bayobozi bose bazabanza kwemezwa na Sena.
Dr. Iyamuremye asanzwe ari umuyobozi w’Akanama ngishwanama k’u Rwanda, mu gihe Kayitesi ari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’ubugeni n’ubumenyi bw’imibanire (College of Arts and Social sciences,CASS) aho yanabaye ubuyobozi w’ishami ry’amategeko.
Uwizeyimana we ni umuyobozi wungirije wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, mu gihe Mirenge ari umuyobozi wa Sosiyete y’indege, RwandAir, akaba n’umunyamategeko.
Aimable Havugiyaremye, we ni umunyamategeko, akaba umuyobozi w’agateganyo w’ishuri rishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko, ILPD. Uyu mugabo yanakoze muri Minisiteri y’ubutabera, Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko; Kaminuza y’ u Rwanda, aho yize muri Kaminuza ya Pretoria.
Bamwine we ni Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, mu gihe Beatha Mukeshimana umuyobozi w’Ishami rikora Ubushakshatsi ku mategeko, muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.
Iyi komisiyo ishyizweho mu gihe hakomeje gusuzumwa ubusabe bw’Abanyarwanda basabye Inteko Ishinga Amategeko gusubiramo ingingo zikumira Perezida Paul Kagame kwiyamamariza gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017.
Itegeko Nshinga ririho ubu rigena ko umukuru w’igihugu ayobora manda ebyiri zitongerwa, manda ebyiri za Perezida Kagame zikazuzura muri 2017.
Iyi Komisiyo igomba gutora uburyo izakoramo, buzayishoboza gusohoza inshingano yahawe.
Impinduka zishobora kuzagaragazwa n’iyi komisiyo, zizashyirwa imbere y’abagize Inteko ishinga amategeko bazitorere, nizemezwa na bibiri bya gatatu by’abayigize, hazahita hategurwa Kamarampaka.