Ku wa 7 Nzeli 2015 Minisitiri w’umutungo kamere, Chairman wa PSD Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta yayoboye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro amariba 58 y’amazi yacukuwe mu kuzimu ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ibinyujije mu Kigo cyayo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda n’umushinga uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubushinwa “China-aided borehole drilling project, Rwanda”.
Uyu mushinga wagiranye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere mu mwaka wa 2011, hagamijwe kuzuza ubushakashatsi iyi Minisiteri yakoraga ku ngano n’ubwiza by’amazi y’ikuzimu mu gace gaherereyemo ibirunga. Ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko mu karere k’ibirunga hari amazi menshi y’ikuzimu, cyane cyane mu majyepfo y’akarere k’Amakoro aho usanga hagaragara amasoko menshi.
Ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’umutungo kamere, Chairman wa PSD Nyakubahwa Dr. Vincent Biruta yavuze ko nk’igisubizo cy’ubushakashatsi hubatswe amariba azageza amazi meza ku miryango 7784 ituye mu Turere twa Musanze (amariba 28), Nyabihu (amariba 17) na Rubavu (amariba 13); abasaba kuzayabungabunga ndetse bakazayatunganya kurushaho kugira ngo atazangirika.
Ubu bukaba ari bumwe mu buryo buzakemura ikibazo cyo kubona amazi meza ku baturage no kubungabunga amazi atemba hejuru ku isi u Rwanda rufite cyane ko adahagije ugereranije n’umubare w’abakeneye kuyakoresha.
Aha yaboneyeho yibutsa izindi ngamba za Leta zo kubika amazi hifashihijwe ibidendezi cyangwa ingomero, gushishikariza no gufasha abaturage gufata amazi y’imvura ava kubisenge by’inzu agakoreshwa aho Leta yamaze kugirana amasezerano na za SACCO mu rwego rwo koborohereza kubona inguzanyo z’ibigega bifata amazi.
Uhagarariye Ubushinwa mu Rwanda mu ijambo rye yijeje abanyarwanda ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga kugira ngo ubushakashatsi nk’ubu buzakorwe no mu bindi bice by’u Rwanda.