Komisiyo y’Amatora mu Rwanda NEC iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/07/2015 hazatangira amatora y’abazajya guhatanira imyanya y’Abunzi ku nzego z’Umurenge n’Akagari.
Kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’Umuganda; muri buri mudugudu abaturage bazicara hamwe maze bitoranyemo abakandida 14 bazoherezwa guhatana ku rwego rw’akagari.
Kuwa Gatatu tariki ya 29/07/2015 abakandida 14 bazaba batowe mu nzego z’imidugudu bazajya ku kagari maze Njyanama y’Akagari ibatoremo barindwi (7) bagomba guhagararira urwego rw’akagari.
Aba barindwi (7) bazatorwa mu nzego z’utugari nibo bazajya guhatanira kuba Abunzi barindwi (7) bo ku rwego rw’Umurenge, bakazatorwa na Njyanama y’umurenge.
Mu gihugu hose hazatorwa Abunzi 17948; harimo Abanzu 15 036 bo mu tugari twose hamwe n’Abunzi 2912 bo mu mirenge yose.
Abunzi bazatorwa kuva kuri uyu wa Gatandatu bazamara imyaka itanu kuri uyu murimo; bagengwa n’itegeko rishya ryatowe muri uyu mwaka wa 2015. Iri tegeko rishyashya ribagenera ububasha bwo kuburanisha imanza ziregwamo imitungo igera kuri miliyoni eshanu mu gihe abavuyeho batarenzaga izifite miliyoni eshatu.
Ubundi bushobozi butari busanzwe buhawe Abunzi bashya harimo gukemura ibibazo birebana no gusebanya; ibibazo by’urusaku rwa nijoro; ibibazo byo gutoteza umuntu umusaba kwemera ibyo wemera n’ibibazo byo kutishyura ibyo umuntu yakoresheje.
Na none kandi Abunzi bahawe ububasha bwo gukurikirana no gukemura ibibazo birebana n’imanza z’amakimbirane ashingiye ku butaka n’inzuri; ndetse no gukurikirana kwishyura imitungo yangijwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ku manza zasizwe n’inkiko za Gacaca.
Mu myaka 10 ishize, urwego rw’Abunzi rwagize uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane bituma n’umubare w’imanza zajyanwaga mu nkiko ugabanuka ku kigero cya 80.5% ubu zikemurwa n’Abunzi; mu gihe izigera kuri 19.5% gusa arizo zijyanwa mu nkiko.