Mu butumwa dukesha Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, Perezida François Hollande yandikiye Perezida Kagame yifuriza u Rwanda n’Abanyarwnda umunsi mwiza w’ubwigenge wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka, anavuga ko ashima uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Sudani.
Perezida François Hollande yakomeje avuga ko yizeye ko u Rwanda ruzakomeza iterambere ryarwo rwubaha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Mu mpera z’uyu mwaka mu Bufaransa, hateganyijwe inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ikirere, izwi nka COP21, izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu.
Perezida Hollande mu butumwa bwe yavuze ko u Rwanda rugira uruhare runini ku bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse ko yiteze umusanzu warwo mu guhangana n’iki kibazo cyugarije ku Isi.
Abanyarwanda ni bamwe mu bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bizashingirwaho n’abakuru b’ibihugu hafatwa imyanzuro muri iyi nama mu gikorwa cyabaye tariki ya 06 Kamena 2015.