Kuwa Mbere, tariki ya 04 Gicurasi 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Mata 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
- Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
- Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bukoreshwa mu Isuzumamikorere n’Izamurwa mu ntera ry’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko;
- Iteka rya Perezida rigena ibigenerwa Abagize Inama y’Inararibonye;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi b’Inama y’Inararibonye (REAF);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Amategeko ngengamikorere y’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO);
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho uburyo bwo kuvanaho by’agateganyo cyangwa burundu imiti n’ifumbire mvaruganda bibujijwe cyangwa byarengeje igihe;
- Iteka rya Minisitiri ritangaza urutonde rw’imiti n’ifumbire mvaruganda byemewe n’ibibujijwe mu Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho amahame y’imyifatire by’Abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi;
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho amahame n’imyifatire by’abakora umwuga w’abahanga mu by’imiti;
- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’ikirango cy’Umuhesha w’Inkiko;
- Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agenga Imyifatire y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga;
- Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
* Muri KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE /NURC
ABAKOMISERI:
- Bishop RUCYAHANA John, Perezida
- Madamu UWIMANA Xavérine, Visi Perezida
- Father CONSOLATEUR Innocent, Komiseri
- Past. GASHAGAZA Déo, Komiseri
- Madamu UMURUNGI Cynthia, Komiseri
- Madamu DUSABEYEZU Thacienne, Komiseri
- Madamu MUREBWAYIRE Marie Christine, Komiseri
- Bwana RULINDA Innocent, Komiseri
- Madamu UMUBYEYI Mediatrice, Komiseri
* Mu RUKIKO RW’IKIRENGA
- RUZINDANA Theogene: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange
* Muri MINECOFIN
- Dr. NSABIMANA Adelit: Umujyanama mu by’Ubukungu
* Muri MINICOM
- Bwana Robert Opirah: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi
* INAMA Z’UBUYOBOZI
- a) Mu KIGO CY’IGIHUGU CY’AMAHUGURWA MU BY’IMICUNGIRE Y’ABAKOZI N’UMUTUNGO (RMI)
- Bwana Peter MALINGA, Perezida
- Madamu Molly RWIGAMBA, Visi Perezida
- Bwana MANZI RUTAYISIRE Antoine
- Bwana Fidèle ABIMANA
- Madamu Aline MUTABAZI
- Madamu Innocente MURASI
- Bwana Godfrey KABERA
- b) Muri RWANDA PRINTING AND PUBLISHING CO. LTD
- Bwana Arthur ASIIMWE, Member
- Bwana Alexis KAMUHIRE, Uhagarariye Guverinoma
- c) Muri MULINDI TEA COMPANY
- Dr. Magnifique NDAMBE NZARAMBA, Uhagarariye Guverinoma
- d) Muri SPECIAL GUARANTEE FUND
- DUSABE Theophile, Member
- UWIMANA KAREMERA Claire, Member
- e) Muri SONARWA GENERAL
- Madamu Marie Ange Hakiba INGABIRE, Member
- f) Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare/NISR
- Madamu Diane UWITONZE, Member
- g) Muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta
- Bwana KAMANZI Seth, Member
* Mu Rukiko Nkemurampaka rw’Ubunyamabanga bwa Commonwealth/(CSAT)
- RUKUNDAKUVUGA François Regis
* Muri LODA
- Madamu KALIGIRWA Ernestine: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi ry’Iterambere ry’Uturere, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa.
* Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere
- Bwana MUSONI Didace: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwitegereza, kugenzura ireme ry’amakuru no kuyasesengura.
- Bwana KAMANZI Fidèle: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi z’ubwunganizi mu ikoranabuhanga n’itumanaho.
- Bwana TWAHIRWA Anthony: Umuyobozi ushinzwe ubumenyi bw’ikirere n’ikoreshwa ryabwo.
- Mu Bindi:
- a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ifatanyije na Unity Club izatangiza mu kwezi kwa Gicurasi 2015 igikorwa kigamije kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge byakozwe n’Abanyarwanda (ABARINZI B’IGIHANGO). Gutoranya Abarinzi b’Igihango bizabera muri buri Kagari, Umurenge n’Akarere. Gutangaza amazina y’Abarinzi b’Igihango babaye indashyikirwa no kubashyikiriza ishimwe bizakorwa ku rwego rw’Igihugu mu Ukwakira 2015 mu Nama y’Ihuriro rya 8 ry’Abagize Unity Club.
- b) Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Integanyanyigisho nshya wabereye muri Hoteli Serena Kigali, tariki ya 23 Mata 2015. Uyu muhango witabiriwe n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’uburezi bagera kuri 300. Gutangiza ku mugaragaro iyi nteganyanyigisho byabaye imbarutso yo gushyira mu bikorwa integanyanyigisho yibanda ku bumenyi ngiro kandi biba uburyo bwo kuyigeza ku bafatanyabikorwa b’ibanze no kubasaba kuyishyigikira. Iyi nteganyanyigisho izatangira gukurikizwa muri Mutarama 2016, ihereye mu mashuri y’inshuke, umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri abanza n’umwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye. Iyi nteganyanyigisho izatangira gushingirwaho mu bizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye by’uburezi mu mwaka wa 2018.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri