Iyi ni impanuro Minisitiri w’umutungo Kamere Dr Vincent BIRUTA yahaye abakozi ba MINIRENA mu gihe bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Kuri uyu munsi waranzwe n’ibiganiro ndetse n’ubusabane hagati y’abakozi n’abayobozi ba Minisiteri y’Umutungo Kamere, hatanzwe ikiganiro ku guteza imbere umurimo binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka aho hibukijwe ko hirya y’inzira ziteganywa n’amategeko hagomba no kubakwa uburyo bw’imikoranire myiza no gukorera hamwe mu kazi ka buri munsi kugira ngo akazi karusheho kugenda neza kandi kihute.
Bwana Francis Ssennoga, impuguke n’umujyanama wa Minisiteri y’Umutungo Kamere mu bijyanye n’imicungire y’umutungo n’abakozi, mu kiganiro yatanze yibukije ko ubumenyi umukozi avana mu ishuri no mu mahugurwa anyuranye budahagije bwonyine kugira ngo ateze imbere umurimo akora ahubwo ko hari ibindi yungukira kuri bagenzi be bakorana bituma arushaho kunoza umurimo akora.
Yagize ati “kugira ngo umukozi anoze umurimo si ngombwa ko ategereza amahugurwa runaka kugira ngo yongere ubumenyi; akwiye kubanza kubushakira hafi ye mu bo bakorana biryo hakajya habaho ko buri wese yakwigira kuri mugenzi we ibyo amurusha byateza umurimo imbere kurutaho. N’ubwo hari amategeko agenga abakozi n’umurimo ariko hariho n’imikorere n’imikoranire myiza iba ikenewe mu kazi ka buri munsi.
Mu ijambo Minisitiri w’Umutungo Kamere yagejeje ku bakozi yagarutse cyane ku byavuzwe mu kiganiro cyatanzwe ku bijyanye no kuteza imbere umurimo ndetse no gutera imbere ku murimo.
Yasabye buri wese ko mbere y’uko umukozi atekereza gutera imbere ajya ku murimo wisumbuye uwo afite yagombye kubanza gukorana ubwitange kandi agaterwa ishema n’umurimo ariho uyu munsi, bityo umukoresha we cyangwa undi uri hanze y’aho akorera bazabona imikorere n’imyitwatire ye ndetse n’umusaruro atanga mu kazi ke ka buri munsi babe bamufasha no gutera imbere.
Aha yagize ati ” mbere yo gutekereza kujya ku mwanya wisumbuyeho ukwiye kubanza gukwirwa mu ntebe wicayemo uyu munsi, ugaterwa ishema n’umurimo uriho kandi ukawukorana ubwitange bityo umukoresha wawe azakubonamo ubushobozi ndetse n’abandi hanze bazabimenye bagufashe gutera imbere.”