Kubera umusaruro ngo bagaragaje mu gukemura amakimbirane mu baturage, Umuryango ukora ibijyanye no guhosha amakimbirane, Search For Common Ground washyikirije ibikoresho abunzi bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bizabafasha mu kurushaho kunoneza no kwihutisha akazi kabo.
Umurenge wa Kinihira ni wo murenge wa mbere ngo witwaye neza mu gukemura ibibazo abaturage bagiye bageza ku bunzi ndetse ibyinshi bigakemurwa bitagiye mu nkiko.
Abunzi bo muri uwo murenge bavuga ko kuva batangira aka kazi muri 2009 bakiriye ibirego 404, bakemura 397 bakaba basigaranye 7 gusa, na byo bavuga ko bazabirangiza vuba.
Ubwo bashyikirizwaga ibi bikoresho birimo umwambaro ugaragaramo amabara aranga ibindera ry’u Rwanda, ndetse n’ibitabo, abunzi bemeje ko ko bizabafasha kwihutisha akazi kabo.
Kubwimana Jean Baptiste , Perezida w’Abunzi mu Murenge wa Kinihira, yavuzeko uwo mwambaro uzatuma abaturage babaha agaciro bakwiye, kuko bizaba bigaragaza abo ari bo koko, agashimira abagize igitekerezo cyo kuwubambika.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko ibikoresho abunzi bahawe, bizatuma barushaho kunoza akazi kabo, abashimira ubwitange bagaragaje mu gukora umurimo bahamagariwe n’abaturage.
Naho Umuyobozi w’Umuryango Search for Common Ground, Narcissi Karisa, wahaye aba bunzi ibikoresho, avuga ko umusaruro w’abunzi ugaragra ku buryo bushimishije, akaba ari yo mpamvu biyemeje gukorana na bo mu buryo bugaragara.
Umusaruro w’abunzi kandi, ngo ugaragazwa na bamwe mu baturage bagiye bakemurirwa ibibazo n’abunzi batagiye mu manza, bikabarinda gusesagura imitungo yabo.