U Rwanda rwumvikanye na kompanyi y’iby’ubwubatsi yitwa Summa yo muri Turkiya ku masezerano yo kuzuza inyubako ya Kigali Convention Center nk’uko bitangazwa na TheEastAfrican. Iyi kompanyi ivanyemo iy’Abashinwa yayubakaga. Iyi nzu ikaba yarakerereweho igihe kigera ku myaka hafi ine.
Kigali Convention Centre
U Rwanda rwahagaritse amasezerano yo mu 2009rwari rufitanye na Beijing Construction Engineering Group (BCEG) yo kubaka iyi nyubako mberabyombi igezweho.
Summa yo muri Istanbul yahawe amasezerano yo kurangiza iyi nyubako mu ntangiriro za 2016.
Iyi nyubako y’agaciro ka miliyoni 300$ izaba irimo Hotel y’inyenyeri eshanu y’ibyumba 292, icyanya cy’iby’ikoranabuhanga ndetse n’icyumba mberabyombi cyakira abantu 2 600.
Imirimo yo kubaka iyi nyubako imaze igihe yarahagaze mu gihe Abashinwa bari kuvanamo ibikoresho byabo.
Kubura kw’amafaranga no kugenda biguru ntege kw’abikorera mu gushora muri iyi nyubako ni bimwe mu byadindije irangira ry’iyi nyubako igezweho.
Byatumye Leta yari ifitemo 50% mu kuyubaka ishaka amafaranga yo kuyirangiza, umwaka ushize, igurisha impapuro z’agaciro ku isoko mpuzamahanga habnoneka agera kuri miliyoni 400$, havanwamo miliyoni 120$ zo kwishyurwa umwenda wari wafashwe na Leta mu gutangira uyu mushinga mugari.
Nyuma yo guhagarika amasezerano na BCEG ya Leta y’Ubushinwa, impande zombi ubu ngo ziri kumvikana uko ibihugu byombi byakomeza kubana nta kibazo kibyuririyeho hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo n’uw’ibikorwa remezo James Musoni bakaba, muri iki cyumweru, bazerekeza mu Bushinwa.
Mu mpera z’icyumweru gishize Ambasade y’Ubushinwa i Kigali yatangaje ko izakomeza gushishikariza abashoramari b’abashinwa gushora imari yabo mu Rwanda bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu bwarwo.
Ambasade y’Ubushinwa mu itangazo yasohoye yavuze ko iki ari ikibazo mu bya Business kidakwiye kugira ingaruka ku mibanire y’Ubushinwa n’u Rwanda.