Abagenzi, abatwara ibinyabiziga ndetse n’abandi baturage batuye n’abatembera mu Mujyi wa Huye bavuga ko bishimiye gare nshya imaze iminsi mike itangiye gukora, kandi bizeye ko izaca ubutekamutwe n’akavuyo byagaragara muri uyu Mujyi.
Gare y’Akarere ka Huye
Iyi gare yatangiye kukorerwamo n’ibinyabiziga n’ibikorwa by’ubucuruzi, kuwa 9 Mata 2015, nyuma y’igihe kirerekire Akarere ka Huye kanengwa kutagira gare yakira ibinyabiziga bihagaragara n’ibindi bituruka hirya no hino.
Bamwe mu bagenzi bavuga ko biteze ko bizaca ubutekamutwe bwajyaga bugaragara, aho hari ababashukagaga bababeshya ngo bagiye kubereka imodoka zihuta bakabambura utwabo.
Abatwara abagenzi nabo bavuga ko usibye kuba babonye ahantu heza ho guparika imodoka zabo, bishimira ko iyi gare izarushaho gusigasira umutekano w’abagenzi.
Abatwara abagenzi mu modoka zizwi nka ‘twegerane’ bo bavuga ko gare nshya ibafashije guca amakimbirane bagiranaga n’abakora ku modoka nini z’ama agences.
Uretse abagenzi n’abashoferi ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bubona gare yubatswe nka kimwe mu bikorwa by’iterambere rizamura ubukungu bwako.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko igiye kongera ubukungu bw’Akarere, bitewe n’uko izajya yakira abagenzi benshi baturutse mu turere dutandukanye, n’abaturutse mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye kandi butangaza ko iyi gare izafasha no kurushaho kunoza serivise zitangirwa mu mujyi wa Huye, no kongera umubare w’abikorera.
Gare y’Akarere ka Huye
Gare y’Akarere ka Huye
Gare y’Akarere ka Huye