Perezida Kagame aganira n’ urubyiruko rwo mu muryango EGAM
Kuwa Gatatu tariki ya 8 Mata; Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’u Burayi urwanya Irondakoko uhereye mu mizi EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) rugizwe n’uruturuka mu bihugu by’u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, Croatia na Bosnia, bari kumwe n’Itsinda ry’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Genocide), na bamwe mu bagize Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 AERG (Association des Etudiants Rescapés du Genocide) bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abanyamuryango ba EGAM bifatanije n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazaba bari mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru aho bazasura inzibutso zitandukanye za Jenoside, bakazanagira uwanya wo guhura no kuganira n’abakozi ba Leta, Abashakashatsi n’Abanyeshuri. EGAM ihuriyemo imiryango isaga 35 ituruka mu bihugu bisaga 29.
Benjamin Abtan umuyobozi wa EGAM
Aganira n’Itangazamakuru nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Benjamin Abtan ukuriye iri tsinda ry’izo ntumwa, yavuze ko gahunda ya EGAM yo kurwanya Abahakana Jenoside mu Bufaransa no mu Burayi yongererwa imbaraga n’imikoranire myiza bafitanye na Sosiyete Sivile nka AERG/GAERG na IBUKA. Ati “Dufite intego ihamye mu bikorwa byacu ariko ibi ntabwo bihagije iyo uhanganye n’ikintu nka Jenoside, dukeneye imbaraga zisumbuyeho. Umubano mwiza wacu na Sosiyete Sivile nyarwanda utuma dukomeza kubona abantu benshi, barimo abayobozi, abanyapolitiki n’impuguke mu Bufaransa bifatanya natwe mu kubaza ibibazo bigamije kumenya ukuri kuri Guverinoma y’u Bufaransa. Turizera neza ko bizashyira abakoze ibyaha bakabiryozwa ndetse n’ukuri kukavugwa.”
Perezida Paul Kagame hamwe n’ urubyiruko rwo mu muryango EGAM