Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangarije abayobozi bitabiriye umwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru ko atazihanganira abakora nabi bikitirirwa leta.
Atangiza ku mugaragaro uyu mwiherero, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bidakwiye ko abantu bahora bahura bakaganira ibimeze nk’ibyo baganiriye mu myaka 5 n’indi myinshi ishize ariko nta gihinduka.
Ati “Mugomba kwerekana ko muzi impamvu muri hano, ko mutari kwitekerereza gusubira iwanyu mugakomeza ibyanyu gusa… Tugomba kwemera ko hari ibitagenda, tugasuzuma ahari amakosa kuba tuganira ibintu bimwe inshuro 12.”
Mu ijambo rye, yakunze kubaza abayobozi batandukanye igishya bagaragaje gitandukanye n’ibyo bagaragazaga mu myaka yashize.
Yagize ati “Uyu mwiherero dukwiye kuwukuramo ingamba zifatika z’ibigiye guhinduka bitagendaga neza ntibibe guhora dusubiramo bimwe (…) Umwiherero ubwawo nk’inama ntacyo umaze. Igifite akamaro ni umusaruro dukwiye kuba tuwukuramo. […] Dukeneye kurebera hamwe icyo tugiye gukora gitandukanye n’ibyo dusanzwe tuvuga, tugateza imbere Abanyarwanda.”
Yongeyeho ati “Mwamfasha ngo numve igishya cyaganiriweho (ejo hashize) cyangwa se icyavuyemo nka commitment gitandukanye n’ibindi by’izo nshuro zabaye, nanjye nshyire umutima hamwe mvuge ngo muri uyu mwiherero turajya kuva aha tuvuga uko ibintu bihinduka?”
Yabwiye abayobozi bawitabiriye ko kuba bari aha bagombye kwibagirwa ibyo gutaha kuko usanga abenshi bitekererza igihe urangirira abagataha aho gutekereza ku gishya n’uburyo bwo gukemura ibibazo bihari.
Ni muri urwo rwego yabasabye ko bagomba gufata igihe kinini gihagije muri uyu mwiherero bakareba uburyo ibibazo byakemuka.
Ati “ Tubona ibitagenda buri munsi ariko tugatekereza ko hari undi uza kubikosora. Ntawundi utari wowe.”
Aha yibukije abayobozi kubahiriza inshingano zabo niba ari minisitiri agasobanukirwa neza izina yahawe n’inshingano zaryo, kandi bakabinoza, kimwe na Guverineri na Meya. Yakomeje agaragaza ko mu gihe badakomeje kubahiriza inshingano zabo ngo nta kabuza ubutabera buba abugomba gukora akazi kabwo.
Abayobozi bari aho bibukijwe kunoza inshingano zabo birinda gushyira umutwaro ku baturage kubera inshingano zabo batujuje bakirinda imikorere yabo mibi usanga itera ibibazo uburyo bw’imiyoborere, byose bikitirirwa ubuyobozi kandi byagizwemo uruhare n’umuntu umwe, umuyobozi runaka n’abamukingiye ikibaba.
Ikibazo cya ruswa ku bayobozi n’icy’abashaka kwigizwaho ibya rubanda na byo byagarutsweho muri uyu mwiherero ugikomeza.