Kuwa 23/07/2014 Anastase Murekezi yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi ni umugabo w’igikwerere ufite imyaka 62, afite umugore umwe n’abana babiri.
Mu 1952 yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda Anastase Murekezi ni umuyoboke wa PSD, Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage Anastase Murekezi ni inzobere mu buhinzi kandi yabiherewe impamyabumenyi muri kaminuza yitwa “Louvain-La-Neuve” yo mu gihugu cy’ UBubiligi , aho yagiye arangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare Anastase Murekezi ni inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage
Kuva mu 1984 kugera mu 2004 Anastase Murekezi yakoze imirimo inyuranye muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, aho yakuriye imishinga inyuranye yo guteza imbere ubuhinzi mu nzego tekiniki nko kunoza uburyo bwo gutunganya umusaruro, koroshya uburyo abahinzi babona inguzanyo n’igishoro mu buhinzi, n’indi mirimo yakorwaga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda
Mu mwaka wa 2004 Anastase Murekezi yinjiye muri guverinoma y’u Rwanda aho icyo gihe yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe gukurikirana inganda no guteza imbere ishoramari
Mu mwaka wa 2005 Anastase Murekezi yabaye minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi
Mu mwaka wa 2008 Anastase Murekezi yabaye minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda kugera kuwa 23/07/2014 ubwo Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME yamugiraga minisitiri w’Intebe.