MU KUVUGURURA ITEGEKO SHINGIRO RY’ISHYAKA P.S.D. HASHINGIWE KURI IZI MPAMVU ZIKURIKIRA :
1. Guhuza Itegeko Shingiro ry’Ishyaka n’Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyepolitiki ;
2. Kuvugurura ingingo zimwe na zimwe zari zikeneye gusubirwamo kubera impamvu zinyuranye ;
3. Kwandika Itegeko Shingiro ry’Ishyaka ku buryo bujyanye n’imyandikire myiza y’amategeko mu Gihugu.
MU KUVUGURURA ITEGEKO NGENGAMIKORERE RY’ISHYAKA P.S.D. HAGENDEWE KURI IBI BIKURIKIRA :
1. Gusobanura neza ibitaravuzwe mu ngingo zo mu Itegeko Shingiro ;
2. Kwerekana uko inzego zose z’Ishyaka kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku Mudugudu zikora : uko inama zitumizwa, igihe zitumirizwa, uko ziyoborwa, uko ibyemezo bifatwa n’uko raporo zitangwa ;
3. Kwerekana neza inshingano zaburi rwego na buri muyobozi w’Ishyaka ku rwego urwo ari rwo rwose ;
4. Gusobanura uko amatora akorwa, gutanga kandidatire no kwiyamamaza ;
5. Kwerekana imikorere y’Ubunyamabanga Buhoraho bw’Ishyaka n’inshingano za buri mukozi ;
6 – Kwerekana imikorere ya Komite ishinzwe imikorere y’Ishyaka n’imyitwarire y’abayoboke kuva ku rwego rw’Igihugu kugeza ku rwego rw’Umudugudu.