Nyakubahwa Dr. Vincent BIRUTA, Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage P.S.D. yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’Ishyaka PSD rwahuguwe mu ishuri ry’ubumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy : YPLA), ishuri ry’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (National Consultative Forum of Political Organisations : NFPO).
Muri iki kiganiro Nyakubahwa Perezida Dr. Vincent BIRUTA yagaragaje ko Ishyaka PSD rihagaze neza, kandi ko n’ubwo mu bihe bitandukanye ryagiye rihura n’ibibazo, ngo igishimishije ni uko PSD itigeze isenyuka.
Nyakubahwa Perezida Dr. Vincent BIRUTA yagaragaje umurongo Ishyaka PSD rigenderaho, ubwo yasobanuraga ingengabitekerezo ya PSD ishingiye ku mibereho myiza na demokarasi, “social democracy, political ideology” cyangwase “idéologie social-démocrate” mu ndimi z’amahanga.
Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guteza imbere PSD maze hemezwa ibi bikurikira :
1. Hemejwe ko inama y’Abakombozi bize muri YPLA izajya ibaho mu buryo buhoraho ;
2. Hemejwe ko mu gihe cya vuba hategurwa inama rusange y’Abakombozi bize muri YPLA ;
3. Hemejwe ko hategurwa neza amategeko y’IKIMINA CY’UBWISUNGANE MU ITERAMBERE kugira ngo gishyigikirwe kandi cyitabirwe na benshi ;
4. Hemejwe ko Abakombozi bize muri YPLA bazafasha mu mitegurire n’imigendekere myiza ya kongere y’Ishyaka twitegura muri uyu mwaka.
Nyakubahwa Dr. Vincent BIRUTA Perezida w’Ishyaka PSD yahaye Bwana NDAYISHIMIYE Eric inshingano zo gukurikirana imikorere n’imikoresherezwe ya website y’Ishyaka PSD.