Komite Nyobozi y’ishyaka P.S.D.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 24/03/2024, Abayoboke b’Ishyaka PSD bateraniye muri Kongere ya 2 idasanzwe y’Ishyaka.
Perezida w’Ishyaka PSD, Dr Vincent BIRUTA yagaragaje ko iyi Kongere ifite umwihariko, kuko irimo ibikorwa byinshi kandi bikomeye, cyane cyane amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Muri iyi Kongere yo ku rwego rw’Igihugu, abayoboke ba PSD baremeza Manifesto y’ishyaka, banemeze umukandida w’Ishyaka ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD yemeje ko izashyigikira Nyakubahwa Paul KAGAME mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent BIRUTA yagaragaje ko Nyakubahwa Paul KAGAME amaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi kandi ko abayoboke b’Ishyaka PSD biteguye gukomezanya nawe, kugira ngo ibyo byiza bikomeze
Kongere y’Igihugu y’Ishyaka PSD Yashyizeho Urugaga w’Urubyiruko rushamikiye kuri PSD ndetse n’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri PSD.
Abagize Komite ni aba bakurikira:
URUGAGA RW’URUBYIRUKO RUSHAMIKIYE KURI PSD.
1. Umuhuzabikorwa: ISHIMWE Eric
2. Umuhuzabikorwa wungirije: DUSHIMIMANA Yvette
3. Umunyamabanga, ushinzwe inyandiko n’imari: MUSHIMIYIMANA Immaculée
4. Umunyamabanga , ushinzwe ubukungu n’iterambere: IREZE Ingrid
5. Umunyamabanga, ushinzwe imibereho myiza: MUSHOBOZI Evode
Abagize Komite y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri P.S.D.
URUGAGA RW’ABAGORE RUSHAMIKIYE KURI PSD.
1. Umuhuzabikorwa: UWABABYEYI Jeannette
2. Umuhuzabikorwa wungirije: UMUHOZA Diane
3. Umunyamabanga, ushinzwe inyandiko n’imari: MUTETAYIRE Diane
4. Umunyamabanga , ushinzwe ubukungu n’iterambere: MUKESHIMANA Salima
5. Umunyamabanga, ushinzwe imibereho myiza: KAYITESI Sarah
Abagize Komite y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri P.S.D.
AMAFOTO